Ntazinda Eric, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa APR FC (Team Manager) yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko badakwiye kugira ubwoba kuko Pyramids FC ari yo ishobora kunyagirwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League na Pyramids FC aho izatsinda izahita igera mu matsinda.
Nyuma yo kunganyiriza mu Rwanda 0-0, APR FC yahagurutse mu Rwanda nta cyizere benshi bayiha ndetse bavuga ko ishobora kunyagirirwa muri iki gihugu.
Ibi ariko siko Ntazinda Eric akaba Team Manager wa APR FC abibona, akaba yahumurije abafana b’iyi kipe ko bajyanye icyizere ndetse ko Pyramids FC irebye nabi ari yo yanyagirwa nk’uko yabibwiye ISIMBI.
Ati "Dufite abatoza beza, dufite abakinnyi beza njye nta byinshi narenzaho. Abafana bitegure ibyishimo bizaboneka ndabyizeye, iriya kipe tumaze iminsi tureba uko ikina n’ejo twarayibonye, njye nta kibazo mfite, n’abafana bicare batuze, beme."
"Kuvuga ngo kunyagirwa, kunyagirwa? Reka reka ibyo byo ntabyo ahubwo na Pyramids FC yanyagirwa cyane rwose."
Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Misiri, APR FC isabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego izahita igera.
Ibitekerezo