Siporo

Nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye - Ntwari Fiacre

Nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye - Ntwari Fiacre

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre yavuze ko kimmwe mu bintu byamufashije ku mukino wa Nigeria akitwara neza ari uko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ukinira ikipe nziza (Kaizer Chief) muri Afurika y’Epfo.

Uyu munsi u Rwanda rwakinaga na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 aho yanganyije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro.

Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza aho ari na we mukinnyi w’umukino, uyu munyezamu wakoze akazi akomeye yabwiye ISIMBI ko intego kwari ukwirinda gutsindirwa mu rugo kandi na Perezida Kagame yari yaje kubashyigikira.

Ati "Ni umukino twari twiteguye ntabwo twari twiteze ko twatakaza mu rugo kandi twari twamenye ko Pereza wacu aza kuza, twashyizemo imbaraga, Nigeria ni ikipe ikomeye, ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika twavuze ko tutagomba gutakaza, umusaruro mubi kwari ukunganya kandi twabigezeho ni ibintu byiza."

Yavuze ko kandi ikintu cyamufashije ari uko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye kuko akina mu ikipe nziza.

Ati "Ikintu cyamfashije nagombaga kwitera imbaraga, nakinaga n’ikipe ikomeye kandi nanjye nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye kuko nkina mu ikipe nziza, ni cyo cyamfashije kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro ngomba kwitwara neza kandi nabigezeho ndashima Imana."

Yashimangiye ko kandi batigeze bakangwa n’amazina y’abakinnyi ba Nigeria kuko bakina mu makipe akomeye kubera ko n’abakinnyi b’Abanyarwanda ubu bakina mu makipe meza i Burayi no muri Afurika.

Ntwari Fiacre yavuze ko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ukina mu ikipe nziza utagombaga gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame wari waje kubashyigikira
Perezida Kagame yakurikiranye uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • djuma
    Ku wa 11-09-2024

    turamwemera

  • MUGANGA Theo
    Ku wa 11-09-2024

    Nabo gushimwa, bakoze neza baduhesha ishema imbere y’umukuru w’igihugu kandi n’isi.
    Nibakomereze aho!!
    Ibyiza biri imbere natwe tubar’inyuma.

  • MUGANGA Theo
    Ku wa 11-09-2024

    Nabo gushimwa, bakoze neza baduhesha ishema imbere y’umukuru w’igihugu kandi n’isi.
    Nibakomereze aho!!
    Ibyiza biri imbere natwe tubar’inyuma.

  • Iradukunda pascifiQue
    Ku wa 11-09-2024

    Nibyiza ko mugimba gusigagasira ishem ryu Rwatu byay Arirwo igihugu cyacu URwanda Kandi komerezaho mwan wacu turagukund cyan

  • Iradukunda pascifiQue
    Ku wa 11-09-2024

    Nibyiza ko mugimba gusigagasira ishem ryu Rwatu byay Arirwo igihugu cyacu URwanda Kandi komerezaho mwan wacu turagukund cyan

To Top