Siporo

Ndabizi ko nta kipe afite - Carlos Alós avuga impavu yahamagaye Manzi Thierry udakina

Ndabizi ko nta kipe afite - Carlos Alós avuga impavu yahamagaye Manzi Thierry udakina

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko impamvu yahamagaye Manzi Thierry udafite ikipe ari uko iyo yahamagawe yitwara neza kurusha abakina mu makipe ya bo.

Uyu mutoza aheruka guhamagara abakinnyi 25 azifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Sudani izaba ejo no ku wa Gatandatu, ikazabera mu Rwanda.

Abakinnyi yahamagaye hari benshi bagiye babagarukaho ko hari bamwe badahagaze neza barimo na Manzi Thierry udafite ikipe.

Agaruka ku mpamvu yahagamaye Manzi Thierry umaze amezi arenga 3 adakina nyuma yo gutandukana na FAR Rabat, yavuze ko ari umukinnyi umuha byose iyo aje kuruta ababa bakina mu makipe ya bo baza ugasanga ntacyo bamufasha.

Ati "Ndabizi ariko wenda azagaruka ameze neza, ni ko bimeze. Ndatekereza nita ku byo abakinnyi bakorera amakipe ya bo ariko na none ngomba no kwita ku byo abakinnyi bakora iyo bansanze. Kuri njye ni umukinnyi w’ingenzi iyo aje mu ikipe y’igihugu atanga 100%, ndishimye cyane."

"Ndabizi ko ubu afite ikibazo cyo kuba adafite ikipe ariko kuri njye gufasha umukinnyi w’ikipe y’igihugu udafite ikipe kuba ari hano, nkamuha amahirwe ni ingenzi.,"

Yavuze kandi ko abizi ko hari benshi batabyumva ariko na none we icy’ingenzi ni ibyo atanga kuko hari igihe ahamagara abakina mu makipe ya bo bagera mu ikipe y’igihugu bakamutenguha.

Ihamagarwa rya Manzi Thierry ryavuhishije benshi
Avuga ko guhamagara Manzi Thierry atamwibeshyeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top