Ndasaba imbabazi zo gukoresha umusemburo mu mwiherero - Rutahizamu wa Musanze FC yapfukamye asaba imbabazi
Nyuma y’uko uwari umutoza wa Musanze FC, Seniga Innocent asabiye rutahizamu w’iyi kipe Mutebi Rashid guhagarikwa, uyu mukinnyi yamaze kwandika yinginga asaba imbabazi.
Umutoza Seninga Innocent wirukanywe muri iyi kipe, tariki ya 20 Gicurasi yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe asabira ibihano Mutebi abubwira ko ku munsi wo ku wa Kabiri (tariki ya 18) no ku wa Gatatu (tariki ya 19) ataraye mu mwiherero ndetse atanaheruka mu myitozo.
Mu ibaurwa ISIMBI yabonye, Mutebi Rashid yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC asaba imbazi zo gusohoka mu mwiherero no gukoresha umusemburo mu mwiherero kandi bibujijwe.
Ati"ndabasuhuje mwese kandi mbashimira ibyo mwankoreye muri ibi bihe. Mbandikiye iyi baruwa nsaba imbabazi komite y’ikipe kuba naragiye hanze y’umwiherero nta ruhushya nkamarayo iminsi ibiri ntaragaruka. Ibyongeye kuri ibyo ndasaba imbabazi zo gufatira umusemburo mu mwiherero kandi bibujijwe. Ndapfukamye nsaba imbabazi sinzabisubira."
Seninga yari yamusabiye kutagaruka mu mwiherero (camp), kutongera kwitabira imyitozo ndetse n’imikino ya shampiyona kugeza itariki ya 30 Kamena 2021(nibwo shampiyona izarangira) no guhagarikirwa umushahara kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2021.

Ibitekerezo