Siporo

Neymar na Brazil mu marira menshi basezerewe mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO)

Neymar na Brazil mu marira menshi basezerewe mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO)

Mu marira menshi Brazil ya Neymar yasezerewe mu gikombe cy’Isi itabashije kugera muri 1/2 nyuma yo gutsindwa na Croatia kuri penaliti 4-2.

Brazil na Croatia ni wo wari umukino wa mbere wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 kirimo kubera muri Qatar.

Uyu mukino wabereye kuri Education City Stadium, watangiye ubona ko ikipe y’igihugu ya Croatia binyuze mu bakinnyi nka Modric yagerageje gusatira ndetse ibona amahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Bitewe n’uko na Brazil itabashije kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Umunyezamu Livakovic wari wagoye Brazil no mu gice cya kabiri ntabwo yayoroheye kuko yagiye akuramo imipira myinshi y’ibitego byabazwe harimo umupira wa Neymar ku munota wa 47 ndetse Vinicius Jr.

Uyu munyezamu kandi yongeye gukuramo umupira wa Richarlison ku munota wa 72.

Nta mahirwe menshi Croatia yabonye mu gice cya kabiri, umukino warangiye ari 0-0 bongeraho iminota 30 y’inyongera.

Ku munota w’106 Neymar yacenze umuzamu atsindira Brazil igitego cya 1 cya Brazil cyaje kwishyurwa ku munota wa 117 na Petkovic yarekuye umupira uragenda ukubita ku ivi rya Marquinhos ahita y’itsinda igitego cyo kwishyura cya Croatia.

Bahise hitabazwa penaliti aho Croatia yatsinze 4-2 za Brazil aho Rodrygo na Marquinhos bazihushije.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top