Siporo

Ngomba kugira ikipe yanjye ku kabi n’akeza - Mvukiyehe Juvenal wahoze uyobora Kiyovu Sports

Ngomba kugira ikipe yanjye ku kabi n’akeza -  Mvukiyehe Juvenal wahoze uyobora Kiyovu Sports

Umunyemari Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sports, yavuze ko ibyo kugura Rugende FC bitararangira ariko ko agomba kugira ikipe ye bwite uko byagenda kose.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nzeri 2023, ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwamwambuye ikipe yayoboraga kuko yakuwe muri Kiyovu Sports Company LTD yari abereye umuyobozi isubizwa gucungirwa mu muryango wa Kiyovu Sports.

Yahise atekereza uburyo yagira ikipe ye bwite atangira gushaka uko yayigura.

Nibwo yahise ajya mu biganiro n’ikipe ya Rugende FC isanzwe ikina icyiciro cya kabiri mu bagabo.

Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ari bwo ibiganiro byarangiye maze uyu mugabo yegukana Rugende FC ya Hunde Rubegasa Walter.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bitararangira neza ariko na none bigeze kuri 80%, gusa yemeje ko agomba kugira ikipe ye uko byagenda kosa.

Ati "biracyari mu mishinga ariko ntabwo birarangira. Ngomba kugira ikipe yanjye ku kabi n’akeza. Urumva impamvu mvuga ko bitararangira iyo ibintu bikiri mu ihererekanya (transfer) biba bitararangira, ubibara mwamaze gusinya byose byarangiye, gusa biri mu murongo mwiza kuko biri kuri 80%."

Nubwo atemera ko byarangiye gusa amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye iyi kipe aganira n’abakinnyi aho yababwiye ko ari we muyobozi mushya wabo kandi ko bagomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino utaha.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko agomba kugira ikipe ye uko byagenda kose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top