Siporo

Ni byose! Ni perezida akaba n’umutoza, muri Gasogi United ibintu si shyashya

Ni byose! Ni perezida akaba n’umutoza, muri Gasogi United ibintu si shyashya

Ntabwo ibintu byifashe neza mu ikipe y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles [KNC], ni nyuma yo kugenda itakaza imikino imwe n’imwe bitari ngombwa, uyu musaruro nkene wose ushyirwa ku mutwe w’umuyobozi w’iyi kipe nka nyirabayazana.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yaba abakinnyi, abatoza bayifite kugeza ubu batishimiye uburyo iyobowemo kuko perezida wayo adatuma buri umwe akora akazi ke ahubwo inshingano zose ari we uzikorera bigatuma byinshi bipfa.

Icya mbere uyu muyobozi ashinjwa kuvangira abatoza be, nubwo baba bari ku kibuga batoza ariko baba bameze nka gakingirizo, kuko ibyemezo byose ari KNC ubifata kabone n’iyo atari muri Stade yumva umupira kuri radio ahamagara akababwira ibyo bakora.

Nko ku mukino batsinzwemo na APR FC 2-0, umwe mu bakinnyi yiganirira n’umunyamakuru bisanzwe (ntabwo byari interview), yagize ati “none se umuntu azashaka gukora ibintu byose, bariya batoza baba bari hariya hari icyo bakora? Nta cyemezo bafata ni we ubifata, arahamagara ngo mushyiremo runaka, niyo atareba umukino awumva kuri Radio nabwo afata ibyemezo akurikije ibyo yumva, ntabwo twatsinda bimeze gutya.”

Ibi bikaba byiyongera ku kuba umuyobozi w’iyi kipe KNC, yarahagaritse umutoza mukuru Guy Bukasa, amakuru akaba avuga ko bapfuye ko uyu mutoza atumva ibyo abwirwa n’umuyobozi we cyane cyane ku bijyanye n’abakinnyi agomba gukinisha.

Iyi kipe ikaba imaze iminsi itozwa n’umutoza Shabani ari we wayisigaranye, na we bivugwa ko nta cyemezo ajya yifatira nk’umutoza ahubwo abwirwa abakinnyi agomba gukinisha.

Mu mikino 5 iheruka Gasogi United yatsinzemo imikino 2 itsindwa imikino.

Si ubwa mbere KNC avuzweho kuvangira abatoza be kuko no mpera za 2020 yatandukanye n’umutoza Cassa Mbungo Andre nyuma y’uko uyu mutoza yanze ko uyu muyobozi amwereka uburyo azajya akinisha iyi kipe n’abakinnyi azajya akinisha.

KNC ashinjwa imyitwarire mibi ya Gasogi United muri iyi minsi
Gasogi United ntabwo ibintu byifashe neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyishime
    Ku wa 10-03-2022

    Gasogindabona iragarukamuriforume naho Apt fc yubahwe

  • Hhhhhh
    Ku wa 10-03-2022

    NGO umuherwe rwose hhhhhh

IZASOMWE CYANE

To Top