Siporo

Ni ibintu tuba tutumva neza, rimwe na rimwe amategeko yacu aragoye – Mashami Vincent

Ni ibintu tuba tutumva neza, rimwe na rimwe amategeko yacu aragoye – Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kugeza n’ubu atumva uburyo Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere muri CHAN bitewe n’amakarita yabonye mu mikino y’ijonjora.

Ku munsi w’ejo mu gitondo nibwo haje inkuru itunguranye ku banyarwanda bavuga ko rutahizamu Sugira Ernest atemerewe gukina umukino wa mbere wa CHAN bitewe n’amakarita 2 y’umuhondo mu mikino y’ijonjora.

Mashami Vincent avuga ko hari ibiba bitumvikana uburyo umukinnyi abona amakirita mu ijonjora akamukurikirana mu irushanwa.

Ati“Iki kibazo cya Sugira wenda ni ibintu tuba tutumva neza iyo umukinnyi yabonyue amakirita mu ijonjora akamukurikirana mu irushanwa ntabwo biba byoroshye kubyumva, rimwe na rimwe amategeko yacu aragoye kugira ngo uyagereranye n’ay’ahandi. Ngira ngo byabaye nk’ibidutungura ariko ntabwo byaduciye intege.”

Akomeza avuga ko byari kumufasha kumugira ariko na none akaba yishimira ko abamusimbuye bakinnye neza bakamubera aho atari ari.

Ati“Sugira twakifuje kumukoresha kuri uyu mukino, umukinnyi waduhesheje itike yo kuba turi hano mu mikino yombi ngira ngo rero kuba twamubuze si byiza, ntabwo byadutunguye cyane kuko twabimenye hakiri umwanya wo kugira ngo dutegure n’abandi kandi ngira ngo icyo umuntu yakwishimira abo twateguye bakinnye n’aho atari ari.”

Biteganyijwe ko Sugira Ernest azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Maroc ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021.

Sugira Ernest ntabwo yari yemerewe gukina umukino ufungura CHAN
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top