Siporo

Ni inde uzagikandagiramo? Muhadjiri yazaniwe umugande ukomeye bazahangana

Ni inde uzagikandagiramo? Muhadjiri yazaniwe umugande ukomeye bazahangana

Police FC yasinyishije unukinnyi w’umugande Allan Kateregga ukina inyuma ya ba rutahizamu uje guhanganira umwanya na Hakizimana Muhadjiri.

Uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Allan akaba aje muri Police FC kuri uyu mwanya we ahasanga Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi beza kuri uyu mwanya mu Rwanda bagomba kuwuhanganira.

Amakuru avuga ko umutoza Mashami Vincent atanyuzwe n’umusaruro wa Muhadjiri umwaka ushize w’imikino ndetse abona ataheka Police FC wenyine cyane mu ruhando Nyafurika aho bazakina CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro.

Ni ko guhita bajya mu biganiro n’uyu mukinnyi usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda na we yemera kuza gukinira Police FC.

Allan yakiniye amakipe atandukanye nka Victoria University yakuriyemo, Tusker, Bul FC, Leaopards, KCCA FC, Cape Town City Maritzburg United, Erbil SC na FC Saint Loi Lupopo yakiniraga.

Allan Kateregga yasinye imyaka ibiri muri Police FC
Hakizimana Muhadjiri yabonye uwo bayanganira umwanya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top