Siporo

Ni inde uzakijyana? Guhera kuri uyu wa Gatanu rurambikana hagati ya APR na REG

Ni inde uzakijyana? Guhera kuri uyu wa Gatanu rurambikana hagati ya APR na REG

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023 APR BBC na REG BBC zizaba zicakirana mu mukino wa nyuma wa Kamarampaka muri Basketball aho aya makipe azatanguranwa imikino 4 muri 7.

Aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma, ni nyuma y’uko APR BBC yasezereye Patriots BBC n’aho REG BBC isezerera Espoir BBC zose zatsinzwe imikino 3-0.

Tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo hazatangira imikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Basketball ’Betpawa playoffs’ mu bagabo.

Saa 21h nibwo APR BBC na REG BBC zizakina umukino wa mbere muri 7 bagomba gukina, gusa ishobora kutagera mu gihe ikipe imwe yatsinda imikino 4 iyi 7 itaragera.

Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’indi ibiri y’abagore y’amakipe arimo guhatanira kugera ku mukino wa nyuma, saa 17h00’ APR WBBC imaze gutsinda The Hoops Rwa imikino 2 bazaba bakina umukino wa 3, yawutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma.

Saa 19h00’, REG WBBC imaze gukina umukino umwe wa 1/2 na IPRC Huye ikaba yaranawutsinze, bazaba bakina umukino wa 2.

APR izesurana REG guhera ku wa Gatanu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top