Siporo

Ni irushanwa ryo kwegura muri FERWAFA? Abandi batatu baba bamaze kwegura

Ni irushanwa ryo kwegura muri FERWAFA? Abandi batatu baba bamaze kwegura

Nyuma ya Nizeyimana Olivier wari perezida wa FERWAFA, biravugwa ko n’umunyamabanga Muhire Henry, Komiseri ushinzwe amategeko Delphine Uwanyirigira ndetse na DAF, Iraguha David nabo bamaze kwegura.

Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier yandikiye abanyamuryango ko yeguye ku mpavu ze bwite.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo haje amakuru y’uko n’abandi 3 bamaze kwegura.

Ku isonga hari umunyabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry benshi bashinjaga amakosa yose yaberaga muri FERWAFA.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mugabo ntibyakunda ariko amakuru akaba avuga ko yamaze kwegura ku nshingano.

Ntiyagiye wenyije kuko na Iraguha David wari DAF ndetse na Delphine Uwanyirigira wari komiseri ushinzwe amategeko nabo bamaze kwegura.

Bimwe mu bitazibagirana kuri Muhire Henry warwaje benshi umutwe

Gusinya amasezerano n’uruganda rwa Masita FERWAFA itabizi

Uyu mugabo yashinjwe kuba yarasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi.

Bivugwa ko yoherejwe gukora urugendo shuri muri uru ruganda kugira ngo harebwe ko rwazambika Amavubi, we yasenye amasezerano kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby’ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y’amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk’iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

Yashutse Felix Nzeyimana ku kibazo cya Rwamagana City na AS Muhanga birangira afunzwe aranirukanwa undi yigaramiye

Habyeho guhimba raporo igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita ya 3 y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare (wasifuwe na Javan), aho AS Muhanga yamureze ko yakinnye umukino ubanza 1/4 atabyemerewe, FERWAFA yaje gutera mpaga Rwamagana City, bivugwa ko AS Muhanga yatanze miliyoni 12.

Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y’umuhondo ntayo afite (Mbanze Josua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n’umusifuzi Java bahita bafungwa bari kumwe na Muhire Henry ariko we ararekurwa.

Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y’imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

Yemereye Sudani ibya mirenge mu mukino wa gicuti atagishije inama FERWAFA

Mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 17 Ugushyingo na 19 Ugushyingo Amavubi yakinnye na Sudani imikino 2 ya gicuti.

Bivugwa ko iki gihugu cyandikiye u Rwanda cyifuza umukino wa gicuti maze Muhire Henry abasubiza abemerera uyu mukino atabivuganye na komite nyobozi ya FERWAFA.

Bivugwa ko yanabemereye ko bazaba muri hoteli y’inyenyeri 5 ndetse FERWAFA ikanabatunga mu gihe bazaba bari mu Rwanda. Ni ibintu nabyo byateje imvururu nyinshi muri FERWAFA nyuma yo kubimenya igihe cyageze. Amakuru avuga ko uyu mukino washatse no gukurwaho ariko birangira FERWAFA ifunze umwuka umukino uraba.

Muhire Henry wari umunyamabanga wa FERWAFA biravugwa ko yeguye ku nshingano ze
Iraguha David wari DAF na we yeguye
Me. Uwanyirigira Delphine wari ushinzwe amarushanwa yeguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top