Siporo

Ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu - KNC ku cyemezo cya FERWAFA

Ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka  ukamuha imiti y’igituntu - KNC ku cyemezo cya FERWAFA

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yavuze ko uburyo FERWAFA yongereyemo umubare w’abanyamahanga nta kintu na kimwe bimaze.

Nyuma y’uko shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), isabye ko hongerwa umubare w’abanyamahanga bakava kuri 6 bakaba 12 ku rupapuro rw’umukino (8 mu kibuga na 4 ku ntebe y’abasimbura).

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri, FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko shampiyona umubare w’abanyamahanga ari 10 ku rupapuro rw’umukino ariko 6 ni bo bazajya baba bari mu kibuga.

KNC mu kiganiro ’Rirarashe’ cyo kuri uyu wa Mbere akaba yavuze ko ibi ari nko kuba urwaye inzoka bakaguha umuti w’igituntu.

Ati "Biriya bintu rero ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu."

"Iyo baba barabikoze mbere, ubu iri ni ryo suzuma bari bategereje? Ibi ni ukuvuga ngo reka tugire icyo dukora ariko ntacyo bakoze, ni ukuba urwaye inzoka bakaguha imiti y’igituntu, yose ni imiti ariko ntivura bimwe. "

Ubu hari impaka zibaza niba Police FC na APR FC zitakinnye imikino 2 ibanza ya shampiyona, iyi mikino yabaye ibirarane zizayikinisha abanyamahanga 6 cyangwa niba bazakuriza itegeko rishya.

KNC ntiyemera icyemezo FERWAFA yafashe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyisenge
    Ku wa 2-09-2024

    Ferwafa ibyayo nibitwenge gusa nonese ubusanzwe abanyamahanga bari 6 bajyaga mucyibuga none nubundi ni6 nazajya bacya mucyibuga ubwose Koko mugani w,Knc nakoze iki? Sha ibyiwacu birasetsa

IZASOMWE CYANE

To Top