Siporo

Ni ugupfa no gukira - Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Ni ugupfa no gukira - Perezida wa Rayon Sports,  Uwayezu Jean Fidele

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umukino Al Hilal Benghazi ari ugupfa no gukira kuko bagomba kuyisezerera bagasubira mu matsinda.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru agaruka ku myiteguro y’iyi kipe igomba gukina umukino w’Ijonjora 2 rya CAF Confederation Cup na Al Hilal Benghazi yo muri Libya yasezereye Kakamega Homeboyz yo muri Kenya, ni mu gihe Rayon Sports yo itakinnye ijonjora rya mbere.

Umukino ubanza uzaba tariki ya 15 Nzeri muri Libya ni mu gihe uwo kwishyura ari hagati ya 28 na 29 Nzeri i Kigali mu Rwanda.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibijyanye n’urugendo bimeze neza aho iyi kipe izakoresha arenga miliyoni 70.

Yavuze ko muri ayo mafaranga asa n’ayabonetse kuko umuterankunga wabo, Skol yishyuye 70%.

Ati "Nkuko nababwiye Rayon Sports ari ikipe ifite abayikunda benshi, abafatanyabikorwa. Turashimira Skol kuko kuri uru rugendo 70% niyo yabikoze kuko yaguze amatike y’indege y’abakinnyi bose n’abatoza bazagenda."

Yanashimiye kandi abakunzi ba Rayon Sports barimo kwitanga ngo urugendo ruzagende neza, ntabwo amafaranga yose araboneka ariko bizeye ko igihe kizagera yabonetse kuko bazahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Yakomeje avuga ko intego y’iyi kipe ari ukugera mu matsinda bityo ko uyu mukino ari umukino wo gupfa no gukira.

Ati "Intego yacu ni ugutsinda, tuzakora ibishoboka byose dutsinde umukino ubanza. Umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri inaha kuri Kigali Pelé Stadium, turifuza gukora ibishoboka byose tukaguramo iyi kipe tukajya mu matsinda, birashoboka kuko dufite ikipe nziza, abakinnyi n’abatoza beza, birashoboka kuko si n’ubwa mbere kuko twagezeyo, birashoboka rero bizaba ari ugupfa no gukira."

Rayon Sports ubwo iheruka mu mikino Nyafurika yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2018 ikaba ishaka gusibirayo.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bagomba gutsinda uyu mukino ku keza n'akabi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Alex twizeyimana
    Ku wa 9-09-2023

    Turayishyigikiye ikipe yacu pe izagende amahoro kd izagaruke andi kd tuyifurije guhirwq nurugendo

IZASOMWE CYANE

To Top