Ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye - Umunya-Ghana nyuma yo gusinyira APR FC
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, ukomoka muri Ghana, Seidu Dauda yishimiye kuba yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC.
Uyu mukinnyi wafashije ikipe ye ya Smartex FC kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, yamaze kwerekeza muri APR FC.
Seidu Dauda w’imyaka 23, akaba akina mu kibuga hagati yugarira, ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, ni bwo yahishuye ko yamaze kwerekeza muri APR FC ashyira hasi amarangamutima ye.
Ati "ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye kujya mu ikipe nziza mu mateka y’umukino. Nzatanga buri cyose mfite kugira ngo mfashe iyi kipe gutsinda."
Abaye umunya-Ghana iyi kipe ya APR FC isinyishije nyuma Richmond Lamptey wavuye muri Asante Kotoko, yazanye kandi umunya-Senegal, Aliou Souane ndetse n’umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva.
Ibitekerezo
nitegeka aluphonse
Ku wa 3-07-2024Twishi miye amakurumeza mutugezaho turabakunda mduhe andimakuru ya apr fc
Byumvuhore
Ku wa 2-07-2024Turamukunda