Siporo

Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye – Umutoza wa Rayon Sports yarahiye ko atakorana na Wade

Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye – Umutoza wa Rayon Sports yarahiye ko atakorana na Wade

Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yavuze ko kubera ko kuva yaza Mohamed Wade atigeze amuvugisha, adashobora gukorana na we uko byagenda kose.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rayon Sports yemeje umufaransa Julien Mette nk’umutoza mukuru wa yo, akaba yarasimburaga umunya-Tunisia Yamen Zelfani wari watandukanye n’iyi kipe mu Kwakira 2023.

Yaje asanga Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wari umutoza wungirije wari warasigaranye iyi kipe nk’umutoza mukuru w’agateganyo yarahagaritswe mu gihe hagishakwa umutoza mukuru.

Mette kuva yaza ntabwo aragaragara na rimwe akorana na Wade nk’umutoza wungirije yahasanze nubwo bivugwa ko Wade yaje kurwara akajya mu bitaro.

Ubwo yari abajijwe niba azakomeza gukorana na Mohamed Wade, Julien Mette yavuze ko atakorana n’umuntu utarigeze amuvugisha kuva yaza cyangwa se ngo anasabe nimero ze.

Ati “Sinakorana n’umuntu utarigeze umvugisha n’umunsi n’umwe, utarigeze anabaza nimero yanjye ya telefoni. Nanjye nararwaye, ndwara malaria njya mu bitaro nandikiye mama kubera ko iyo ntamwandikira byari kunshyira mu bibazo. Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye.”

Yavuze ko kandi ku giti cye umutoza we wungirije akiri mu Bufaransa kandi ko ubwo yazaga yasanze Wade afitanye ibibazo n’ubuyobozi barimo kubikemura. Gusa ngo arimo kuganira n’ubuyobozi ngo abe yazana umwungiriza.

Julien Mette yavuze ko atakorana na Mohamed Wade
Wade ntabwo yifuzwa n'umutoza mukuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 6-02-2024

    Ahubwo we kuki atamenye Aho umwungiriza we Ari. Uyu mutoza nawe ntashobotse mbaye mbivuze

IZASOMWE CYANE

To Top