Siporo

Niba ntacyo yadufasha yagenda - Perezida wa Rayon Sports kuri Madjaliwa, Umunya-Ghana ushobora kumusimbura

Niba ntacyo yadufasha yagenda - Perezida wa Rayon Sports kuri Madjaliwa,  Umunya-Ghana ushobora kumusimbura

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko James Akaminko bashobora gutizwa na Azam FC yo muri Tanzania, naramuka aje agomba kubisikana na Aruna Moussa Madjaliwa.

Ejo nibwo mu itangazamakuru byatangiye kuvugwa ko Azam FC igiye gutiza Rayon Sports umunya-Ghana James Akaminko ukina mu kibuga hagati.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nta biganiro birenze biraba ariko niyo yaza, yaza ari uko Aruna Moussa Madjaliwa agiye.

Ati "Ntabwo ibijyanye no kugura, gutizwa n’ibizamuhemba turabigeramo cyane ko dushaka kuzagisoza tumaze kurangiza icya Madjaliwa kuko bakina umwanya umwe, ariko twamutekerejeho gusa turagitwarana no gukemura ikibazo cya Madjaliwa. "

Ku kibazo cya Aruna Moussa Madjaliwa bivugwa ko bashobora no gutandukana na we, yavuze ko ari umukinnyi wasinye imyaka 2 ariko umwaka wa mbere nta musaruro yatanze, bigendanye n’imyitwarire ye irimo urujijo, ngo yarwaye, yagize ibibazo bitavugwaho rumwe.

"Mu gihe dutangiye uyu mwaka w’imikino yagaragaje ubushake, kuko tumuzi ko ari umukinnyi mwiza twumva ko uko yivuza, ari uko abyumva mu myumvire ye bishobora kuba byararangiye, atwizeza ko azaza agakina, no mu myitozo naje inshuro zingahe nabonaga akora ariko nyuma yaje kongera avuga ko afite ibibazo." Uwayezu Jean Fidele, perezida wa Rayon Sports

Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’uyu mukinnyi kigomba gukemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko nka Rayon Sports ibikubiye mu masezerano itabibona.

Ati "urumva rero twebwe ntabwo ibikubiye mu masezerano tubibona. Amasezerano ni ibintu bibiri, ni inshingano zanjye n’uburenganzira bwanjye, ni inshingano zawe n’uburenganzira bwawe, tugiye gutangira umwaka w’imikino rero umuntu utazagira icyo adufasha, amasezerano arahari kandi afite icyo avuga, bizakurikizwa kuko sinakora ibyo ngomba gukora ngo wowe ntubikore."

Yunzemo ati "tuzicara tuganire cyane cyane ko niba ntacyo yadufasha iyo ’license’ turayikeneye ku wundi munyamahanga cyangwa undi wadufasha."

Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, gusa ibye na Gikundiro bikomeje kuba ibibazo.

Aruna Moussa Madjaliwa mu nzira zitandukana na Rayon Sports
James Akaminko ushobora gusimbura Aruna Moussa Madjaliwa muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top