Siporo

Nigeria yahigitse Senegal yegukana igikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

Nigeria yahigitse Senegal yegukana igikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

Nigeria yatsinze Senegal amanota 84-74 yegukana igikombe cy’Afurika cya Basketball "Women’s AFROBASKET Rwanda 2023".

Uyu munsi nibwo umurishyo wa nyuma wakubiswe w’Igikombe cy’Afurika cya Basketball mu bagore cyari kimaze iminsi kibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Umukino wa nyuma wahuje Senegal na Nigeria, ni nyuma y’uko Mali yari imaze kwegukana umwanya wa 3 itsinze u Rwanda amanota 89-51.

Nigeria yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere amanota 19-10, yanakomerejeho ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Okonkwo Amy batsinze n’agace ka kabiri ku manota 24-21. Bagiye kuruhuka ari 43-31.

Senegal yagarutse mu gace ka gatatu yisubiyeho aho ibifashijemo n’abarimo Kone Sika wazonze Nigeria, batsinze agace ka 3 ku manota 26-19 gusa Nigeria yaje gutsinda agace ka nyuma amanota 22-17.

Nigeria yari ifite iki gikombe yaje kukisubiza itsinze Senegal amanota 84-74.

U Rwanda rwahawe igihembo nk’ikipe yitwaye neza. Bwa mbere mu mateka rwabashije kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Okonkwo Amy wa Nigeria ni we waje gutorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Otto Janon ukiniria ikipe y’igihugu ya Uganda ni we wabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri iri rushanwa aho yatsinze amanota 128.

Olaluwatomi Taiwo ukomoka muri Nigeria ni we wabaye umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi aho yayatsinze inshuro 12.

Ikipe y’irushanwa

Dillard S
Cierra (Senegal), Otto Janon (Uganda), Okonkwo Amy (Nigeria), Kone Sika (Mali) na Seda Tamara (Mozambique)

Umutoza wa Nigeria yakoze amateka
Igikombe bahataniraga
Byari ibyishimo kuri Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top