Siporo

Nihoreho Arsene na Bugesera FC basubije Rayon Sports

Nihoreho Arsene na Bugesera FC basubije Rayon Sports

Rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yatije muri Bugesera FC, Nihoreho Arsene yamenyesheje iyi kipe ko yamaze guhabwa na Bugesera FC ibyo imugomba ahubwo hasigaye bo kubahiriza ibyo bumvikanye.

Ku munsi w’ejo nibwo hasohitse ibaruwa ya Rayon Sports yandikiye Bugesera FC bayisaba kwishyura miliyoni y’amafaranga bemeye guha Arsene nk’amufasha gutangira akazi nk’uko babyumvikanye , bitankunda agasubira muri Rayon Sports.

Mu masaha y’ejo nimugoroba, hasohotse ibaruwa Nihoreho Arsene yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha ko Bugesera FC yamaze kumwishyura amafaranga bumvikanye angana na miliyoni 1, bityo ko hasigaye ko iyi kipe na yo(Rayon Sports) imwishyura miliyoni 2 zisigaye.

Ibaruwa Arsene yandikiye Rayon Sports

Uretse Arsene, Bugesera FC nayo yahise yandikira Rayon Sports, iyimenyesha ko ibyo bari bumvikanye ubwo batizwaga uyu mukinnyi harimo kumuha amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni azakurwa ku mafaranga ya recruitment Rayon Sports imusigayemo, yamaze kuyahabwa.

Ibaruwa Bugesera FC yandikiye Rayon Sports

Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije imyaka 2 uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.

Uyu musore yaguzwe miliyoni 7 aho yahise yishyurwa 4, bamusigaramo miliyoni eshatu.

Nihoreho Arsene yamaze kwishyurwa na Bugesera FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top