Siporo

Nishimwe Blaise yagarutse ku byavuzwe ko yashutswe na APR FC

Nishimwe Blaise yagarutse ku byavuzwe ko yashutswe na APR FC

Umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yahakanye amakuru y’uko yaba yarashutswe na APR FC ngo asese amasezerano na Rayon kugira ngo ahite yerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba Rayon Sports ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

Nyuma nibwo yumvikanye asaba Rayon Sports ko basesa amasezerano. Benshi batangiye kuvuga ko ari ikipe ya APR FC yamugiye mu matwi kugira ngo batandukane maze nayo ihitye imusinyisha.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Blaise yavuze ko ibyo atari byo kuko yari afite amasezerano ya Rayon Sports, ibyo yakoraga byari mu nyungu ze.

Ati “ukuri ni uko APR FC irengana, ntabwo navuga ngo APR FC yaranshutse kuko ntabwo yanshuka mfite amasezerano, hari ibyo navuganye na Rayon Sports yagombaga gukora ikabishyira mu bikorwa tukarangizanya nkaguma ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ni nako byagenze.”

Yakomeje avuga ko nta kipe n’imwe bigeze bavugana muri iriya minsi, we yashakaga ko ikibazo cye gikemuka kandi kikaba cyaracyemutse.

Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Marines FC.

Nishimwe Blaise yavuze ko APR FC itigeze imushuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isanojovine
    Ku wa 31-01-2022

    Abana b abanyarwanda nibagakunde amafaranga kuko amafaranga siyo abanza

  • Habayo Emmanuel
    Ku wa 31-01-2022

    Amakuru lion Messi

  • Nkundimana regis
    Ku wa 31-01-2022

    Eba muzatubwire amakuru ya APR FC na Barcelona

IZASOMWE CYANE

To Top