Siporo

Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports kubera uburwayi.

Niyibizi Ramadhan ukina inyuma ya ba rutahizamu ntabwo yakoze imyitozo yo ku wa Kane ndetse n’ejo hashize ku wa Gatanu.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atanari kumwe n’abandi mu mwiherero utegura uyu mukino watangiye ejo ku wa Gatanu aho urimo kubera i Shyorongi.

Ni nyuma y’uko agize ikibazo cy’uburwayi ku wa Gatatu, bivugwa ko yabanje kumva byoroshye akomeza kugenda akomerezwa kugeza ubwo ejo hashize yajyaga kwa muganga.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi wari umwe mu bakinnyi umutoza Thierry Froger amaze iminsi yifashisha ntawuhari ku mukino w’abakeba.

Ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.

Niyibizi Ramadhan ntazakina umukino wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top