Ni ikibazo cy’igihe gusa n’abandi gake bazagenda bamenyekana, APR FC ikunda gukora ibintu byayo buceceke bamwe mu bamaze kuyisinyira batangiye kumenyekana aho ku ikubitiro ifoto yagiye hanze ari iya myugariro Niyigena Clement.
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.
Yari asoje amasezerano ye muri Rayon Sports ariko bikaba bitarakunze ko imwongerera amasezerano kuko impande zombi zitegeze zumvikana kuri iyi ngingo.
Niyigena Clement akaba ari inshuro ya 2 asinyiye APR FC kuko no muri 2019 yari yayisinyiye ariko ntiyayikinira kuko yahise imusubiza muri Marines FC.
Muri 2019, Niyigena Clement yavuye muri Marines FC yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, ntabwo byamuhiriye kuko iyi kipe yahise imusubiza muri Marines ngo ajye kuzamura urwego, nyuma y’umwaka umwe nibwo yahise yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.
Ifoto ye igiye hanze mu gihe hari n’andi mazina abantu benshi bategereje amafoto ya bo bivugwa ko basinyiye APR FC barimo Niyibizi Ramadhan, Ishimwe Christian na Ishimwe Fiston.
Ibitekerezo
Byiringiro
Ku wa 31-03-2023Ndabakunda