Siporo

Niyigena Clement wa APR FC arabarizwa muri Kenya

Niyigena Clement wa APR FC arabarizwa muri Kenya

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ubu arabarizwa muri Kenya aho yagiye kwisuzumisha uburwayi bwatumye amara amezi arenga 4 adakina.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, bivugwa ko afite ikibazo hafi y’Ibihaha, mu Rwanda bagerageje kumuvura ariko biranga.

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 nibwo Clement yagiye muri Kenya aho agiye kwisuzumisha ngo bamenye icyo arwaye nibiba ngombwa banamubage.

Niyigena Clement aheruka mu kibuga tariki ya 5 Mata 2023 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wo batsinzemo Marines 2-1, ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Nyuma y’uyu mukino, Clement ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga, tariki ya 28 Gicurasi 2023 ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona cya 2022-23 nibwo yavuze ku burwayi bwe.

Niyigena Clement byatangiye bavuga ko arwaye Malaria, nyuma bihinduka typhoid ariko nyuma nabwo hajemo ubundi burwayi.

Mu kiganiro cy’umwihariko Niyigena Clement yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byatangiye ari typhoid ariko nyuma hazamo ubundi burwayi.

Ati "Nari nabanje kurwara typhoid nyuma nza kugira ikibazo cyo mu gatuza. Baramvuye gusa ntabwo birarangira neza. Icyo mvuga ni uko mu gatuza hatarakira neza.”

Niyigena Clement uburwayi bwamuzahaje cyane ni ubu bwo mu gatuza aho yagize ikibazo hafi n’ibihaha, hakaba harajemo amazi.

Uyu musore akaba ari ku mwaka we wa mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu aho yageze avuye muri Rayon Sports, hari nyuma yo kuva muri Marines FC.

Niyigena Clement yagiye kuvurirwa muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top