Siporo

Niyonzima Olivier Seif nyuma y’imyitozo ye ya mbere yahaye isezerano abakunzi ba Rayon Sports

Niyonzima Olivier Seif nyuma y’imyitozo ye ya mbere yahaye isezerano abakunzi ba Rayon Sports

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Niyonzima Olivier Seif yakoze imyitozo ye ya mbere muri Gikundiro maze asezeranya abakunzi ba yo ko agiye gukora ibishoboka byose bakongera kwegukana ibikombe bamenyereye.

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove nk’ibisanzwe, yarimo amasura mashya, abakinnyi Rayon Sports iheruka gusinyisha barimo na Niyonzima Olivier Seif wayivuyemo 2019 ajya muri APR FC bagatandukana 2021 ajya muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga.

Niyonzima Olivier Seif yavuze ko yishimiye kongera gukorera imyitozo imbere y’abakunzi ba Rayon Sports yaherukagamo muri 2019.

Ati "Ni imyitozo yagenze neza, ni yo myitozo ya mbere nkoze nishimiye kuba nagarutse mu ikipe, nkongera kubona abafana bangana gutya mu myitozo, ni imyitozo yagenze neza nta kibazo. "

Seif yavuze ko mu minsi ye ya nyuma atasoje neza muri Kiyovu Sports byanatumye abura mu ikipe y’igihugu, ngo iki ni cyo gihe cyo gusubira mu Mavubi kandi asezeranya abakunzi ba yo ko azakora ibishoboka akayifasha gutwara ibikombe yamenyereye.

Ati "Muri Kiyovu Sports hajemo ibibazo byinshi, bituma nsoza nabi no mu ikipe y’igihugu nk’uko wari ubivuze, umukino uheruka ntabwo nawukinnye, ariko naje mu ikipe nziza, ikipe izamfasha gusubira mu ikipe y’igihugu, ikipe nje gufasha gutwara ibikombe nk’uko byari bisanzwe, ndizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ngiye gushyiramo imbaraga zanjye zose kugira ngo mfashe Rayon Sports kugira aho igera, imfashe nanjye kuzamura urwego rwanjye. "

Yavuze ko kandi abakinnyi ikipe yaguze abona ari abakinnyi beza, nibakora imyitozo bakamenyerana bazaha iyi kipe umusaruro yifuza.

Uretse Omborenga Fitina, abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, umunyezamu Ndikuriyo Patient, Kabange bakoze imyitozo. Ni imyitozo kandi yagaragayemo abakinnyi bari mu igeragezwa nka Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali wananyuze muri APR FC.

Seif yishimiye kugaruka muri Rayon Sports
Ishimwe Fiston uri mu igeragezwa (ubanza ibumoso) na Richard Ndayishimiye uheruka gusinyira Rayon Sports, bakoze imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fulganse
    Ku wa 6-07-2024

    Abafana ibyishimo twabuze
    Bizagaruka se ubu nihatar.

IZASOMWE CYANE

To Top