Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko Niyonzima Olivier Seif wari wahanwe kubera imyitwarire mibi yababariwe ndetse ko mu minsi ya vuba azagaruka mu ikipe y’igihugu, gusa ngo impamvu atahamagawe.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n’abandi kuko bahagurutse ataraza.
Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."
Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.
Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko umutoza akaba ataramutoranyije.
Ati "Ni ikibazo cyarangiye, Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde si uko abakinnyi bose batariho bafite amakosa ngira ngo niko nabisubiza ibyo guhamagara si ibyacu."
Niyonzima Olivier Seif ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye azifashisha mu mikino y’umunsi wa mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho azakina na Mozambique na Senegal.
Ibitekerezo
Niyokwizerwa Gaad
Ku wa 23-08-2022Twebe abanyarwanda dufite Impano nuko tubura ababidufashamo ariko mbonye umuteragunga naba umukinnyi mwiza rwose kuko umwanya wange mukibuga ni 9