Siporo

Nizeyimana Olivier na we yatanze kandidatire ye muri FERWAFA

Nizeyimana Olivier na we yatanze kandidatire ye muri FERWAFA

Mugabo Nizeyimana Olivier usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS, yamaze gutanga kandidatire ye ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo akaba agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

Ku munsi w’ejo hashize akaba wari nawo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire, nibwo Olivier Nizeyimana yatanze kandidatire iherekejwe n’abo yifuza ko bazaba bari muri komite nyobozi ye.

Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

Ni umunyamuryango ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona aho ajya anitabira inama z’iyi kipe. Uyu mugabo nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka, ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.

Abazaba bagize Komite Nyobozi ye

Nizeyimana Olivier - Perezida

Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

Habiyakare Chantal - Komiseri ushinzwe Umutungo.

Cyamwenshi Arthur - Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa

IP Umutoni Chantal - Komiseri ushinzwe umutekano

Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

Uwanyirigira Delphine - Komiseri ushinzwe Amategeko

Lt. Col. Mutsinzi Hubert - Komiseri w’Ubuvuzi

Nizeyimana Olivier yatanze kandidatire ku mwanya wa perezida wa FERWAFA
Habyarimana Marcel azaba ari visi perezida w'iyi komite nyobozi ya Nizeyimana Olivier
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top