Myugariro w’umurundi ukina ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie avuga ko ntacyo yabona abwira abamwita umusaza cyane ko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga kizicira urubanza.
Uyu myugariro wakiniye Rayon Sports kuva 2011 kugeza 2015 yayigarutsemo umwaka ushize wa 2021.
Kugaruka kwe benshi ntibabivuzeho rumwe, aho bamwe bavuze ko atakiri ku rwego rwa Rayon Sports ko yashaje, abajijwe iki kibazo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga nicyo kizajya gica urubanza.
Ati "Abantu kuvuga ni uburenganzira bwabo, kandi sindi umwana ndakuze, ariko ikibuga kiraca urubanza njye nifitiye icyizere ubwo rero abashidikanya ku myaka ntacyo nababwira."
Yakomeje avuga ko ataterana amagambo nabo kuko we azi neza ko akazi akora agafitiye ubushobozi.
Ati "nta nubwo naterana amagambo nabo ariko njye akazi ndimo gukonkafitiye ubushobozi kandi nabankurikirana bamaze kubibona ko hari icyo mfasha ikipe ya Rayon Sports."
Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Mackenzie afite imyaka 32, gusa benshi bavuga ko iyi myaka ayirengeje, gusa umusaruro we mu kibuga abakunzi ba Rayon Sports ntacyo bawunenga cyane ko hari n’abo bitwa abana arusha kwitwara neza.
Ibitekerezo
Niyonkuru karangazi
Ku wa 12-02-2022Nago urasaza urashoboye kbx ndakwemer