Siporo
Nkinzingabo Fiston wamenyekanye muri APR FC yerekeje muri Afurika y’Epfo
Yanditswe na
Ku wa || 2113
Nkinzingabo Fiston wamenyekanye muri APR FC ubu akaba yakiniraga Mukura VS, yerekeje muri Afurika y’Epfo mu igeragezwa.
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho agiye gukora igeragezwa mu makipe amwifuza.
Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umuntu we wa hafi ni uko atari ikipe imwe azakoramo igeragezwa ahubwo ari amakipe agera muri 3.
Mu gihe byaba bikunze, uyu mukinnyi benshi bemeza ko afite impano ariko akaba mu kibuga adatanga umusaruro yitezweho, yaba asanze muri iki gihugu Ntwari Fiacre usanzwe ukinira TS Galaxy.
Nkinzingabo Fiston wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC yagiriyemo ibihe byiza, yaje kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, AS Kigali ndetse na Mukura VS yakiniraga.
Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Afurika y'Epfo gukora igeragezwa
Ibitekerezo
Maombi Yala Bolasie
Ku wa 3-02-2024Nnx ko muba mutatubwiye amakipe azajya gukoramo ayo mageragezwa??
Maombi Yala Bolasie
Ku wa 3-02-2024Nnx ko muba mutatubwiye amakipe azajya gukoramo ayo mageragezwa??
Differ bleisse
Ku wa 31-01-2024Nibyishimo cyane