Siporo

No kuri ’Playstation’ mba nshaka gutsinda APR FC - Umutoza wa Rayon Sports watunguwe n’abakinnyi be

No kuri ’Playstation’ mba nshaka gutsinda APR FC - Umutoza wa Rayon Sports watunguwe n’abakinnyi be

Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yavuze ko nubwo abakinnyi be bari bamaze igihe mu karuhuko yasanze bari ku rwego rwiza bisa n’aho bakomeje gukora imyitozo.

Ni nyuma yo gusubukura imyitozo ejo hashize ku wa Gatatu bitegura umukino wa gicuti na APR FC wo gufungura Stade Amahoro.

Julien Mette yavuze ko ari umukino bamenye batinze ariko na none bakaba bagomba kuwukina kuko nta mahitamo bafite, gusa yatunguwe n’urwego abakinnyi be bariho.

Ati "Twabimenye dutinze, twagombaga kwitegura nta yandi mahitamo gusa nasanze abakinnyi bameze neza, bantunguye wenda bakoraga imyitozo mu karuhuko kuko hari hashize ibyumweru bitatu dusoje shampiyona."

Gusa ayavuze ko uyu mukino bazawukinisha abakinnyi bakiri bato n’abari mu igeragezwa kuko uje bataramara kugura abakinnyi ndetse bataranarangizanya n’abo bazongerera amasezerano.

Ati "Ku wa Gatandatu tuzakinisha abakinnyi bakiri bato kuko ntabwo turasoza kugura abakinnyi no kuvugana n’abo tuzongerera amasezerano, ariko dufite abakinnyi bari mu igeragezwa n’abakinnyi bakiri bato."

Ku kuba ari umukino uzaba ari ku gitutu yavuze ko atari ko abibona ahubwo awufata nk’umukino wo kwishimisha bataha Stade Amahoro, gusa ngo ni umukino na none agomba gutsinda.

Ati "APR FC ni abakeba ariko na none umupira w’amaguru si intambara, ntabwo twarwana njye nawufashe nk’umukino wo kwishimisha kuko bizaba ari ugutaha Stade nshya, yego dushaka gutsinda APR FC ni byo nshaka, ni yo nakina na APR kuri ’Playstation’ mba nshaka kuyitsinda."

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 saa 17h00’ kuri Stade Amahoro, azaba ari wo mukino wa mbere uyibereyeho nyuma yo kuvugururwa.

Bivugwa ko uyu mukino Rayon Sports izawukinisha abakinnyi 2 b’Abarundi, Fred Niyonizeye wakiniraga Vitalo yo mu Burundi yatwaye igikombe aho yanabaye umukinnyi wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18.

Julien Mette yavuze ko ari umukino bagomba gutsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top