Siporo

Nta agent mfitanye na we amasezerano - Meddie Kagere wagarutse kuri Super Manager

Nta agent mfitanye na we amasezerano - Meddie Kagere wagarutse kuri Super Manager

Rutahizamu wa Simba SC n’Amavubi, Meddie Kagere yateye utwatsi ibyo kujya muri Yanga ndetse avuga ko nta mu - agent(umushakira amakipe) bafitanye amasezerano.

Meddie Kagere ari ku mpera z’amasezerano ye muri Simba SC ariko kugeza ubu ahazaza he ntihazwi ndetse bivugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe.

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager uvuga ko ari we uhagarariye uyu mukinnyi (agent), aherutse gutangariza radio Wasafi FM yo muri Tanzania ko umwaka utaha uyu rutahizamu azaba ari muri Yanga ko atazongera amasezerano.

Meddie Kagere uri mu Rwanda mu ikipe y’igihugu, yatangaje ko ari we uzi icyo ashaka kandi ko nta mu- agent n’umwe bafitanye amasezerano.

Ati"ibintu bya Simba SC simba nshaka kubivugaho cyane. Ninjyewe uzi icyo nshaka, niba ari amasezerano nshaka ninjye ubizi, ikindi kandi nta mu-agent mfitanye na we amasezerano. Rwose nta mu - agent mfitanye na we amasezerano."

Ubwo Kagere Meddie yageraga mu ikipe ya Simba SC avuye muri Gor Mahia, akaba yarabifashijwemo na Super Manager wari umuhagarariye nka Agent.

Meddie Kagere yageze muri Simba mu mwaka wa 2018 ubu ari ku musozo w’amasezerano ye muri Simba, amakuru akaba avuga ko atazongera amasezerano kuko mu mwaka we wa nyuma atabonye umwanya uhagije wo gukina.

Meddie Kagere yavuze ko nta mu - agent afitanye na we amasezerano
Super Manager yari yavuze ko Kagere azajya muri Yanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top