Nta kintu na kimwe ahuriyeho n’abandi - Kevine nyuma yo kwambikwa impeta n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu (AMAFOTO)
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Kepler VC, Mahoro Ivan yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Irakoze Uwacu Teta Kevine amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.
Ni mu muhango wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2024 muri Century Park.
Kevine usanzwe ukora ibijyanye no gutegura ibirori, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko Ivan bamaze igihe kinini baziranye akaba ari umusore mwiza buri mukobwa wese yakwifuza kugira mu buzima bwe.
Abajijwe icyo yakundiye Mahoro Ivan cyatumye yemera kuzamubera umugore yavuze ko nta kintu ahuriyeho n’abandi yasanze bahuje ibintu byinshi.
Ati "Nta kintu na kimwe ahuriyeho n’abandi. Turahuza, ni we twahuje ibintu byose, aritonda arubaha, nta kintu na kimwe cyatuma ntamukunda kandi na we arankunda cyane."
Kuba nta mpungenge yagize z’uko Mahoro Ivan yaba abarizwa mu mubare w’ibyamamare bidashikama mu rukundo, yavuze ko ntazo yagize kuko amuzi kuva kera cyane ko banaturanye.
Ati "Nta mpugenge kuko turaziranye n’iwacu baramuzi, twaraturanye igihe kinini ku buryo nta mpungenge mufiteho kuri iyo mico ivugwa ku byamamare kuko ndamuzi bihagije uretse ko njye nta mubona nk’icyamamare, ni umuntu usanzwe."
Nta gihindutse ni uko ubukwe bwa Mahoro Ivan na Irakoze Uwacu Teta Kevine buzaba muri uyu mwaka.
Mahoro Ivan umwe mu bakinnyi beza mu ikipe y’igihugu, yakiniye amakipe atandukanye nka UTB VC, REG VC na Kepler akinira kugeza uyu munsi.
Ibitekerezo