Siporo

Nta kintu na kimwe namukundiye - Issa Bigirimana uhamya ko agiye gukora ubukwe

Nta kintu na kimwe namukundiye - Issa Bigirimana uhamya ko agiye gukora ubukwe

Uretse kuba umutima we waramwiyumvisemo, rutahizamu Issa Bigirimana ahamya ko nta kindi kintu yakundiye Scheilla bari mu rukundo.

Issa Bigirimana ari mu rukundo n’inkumi ituye i Bujumbura mu Burundi, ni nyuma y’uko yatandukanye n’umunyarwandakazi, Uwase Carine bari banafitanye ubukwe mu mpera za 2021.

Amezi 7 arirenze Issa Bigirimana aryohewe n’urukundo n’uyu murundikazi wigaruriye umutima we.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko nta kintu na kimwe yamukundiye uretse kuba umutima we waramuhisemo akumva uramwishimiye.

Ati "Nta kintu na kimwe namukundiye ahubwo umutima wanjye wahisemo kumukunda, namwiyumvisemo uko ameze kose."

Agaruka ku kuba yumva ari we uzamubera nyina w’abana be, yavuze ko ari byo arimo gukoraho gusa ngo umuntu arategura n’Imana ifite ibyo yamuteguriye.

Ati "Nibyo bitekerezo ndimo kwitegura ariko ni ibintu narekeye Imana."

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC baheruka gutandukana.

Issa Bigirimana avuga ko yitegura kubana na Scheilla
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top