Siporo

Nta mpamvu mbona yasubika umukino wa Rayon Sports na APR FC - Icyumvirizo

Nta mpamvu mbona yasubika umukino wa Rayon Sports na APR FC - Icyumvirizo

Ubu amwe mu makuru agezweho arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni uko umukino w’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC ushobora kongera gusubikwa.

Ni umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wakabaye warakinwe tariki ya 13 Nzeri 2024.

Uyu mukino waje gusubikwa kubera ko tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC yari ifite umukino wa CAF Champions League na Pyramids.

Iki kirarane cyaje gushyirwa tariki ya 19 Ukwakira 2024 ariko amakuru ahari ni uko nabwo gishobora kwimurwa.

Impamvu nta yindi ni uko muri iyo minsi ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ifitemo imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Tariki ya 11 Ukwakira izasura Benin ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira, Benin izaba iri Kigali mu mukino wo kwishyura.

Bivugwa ko uyu mukino ushobora kutaba kubera iminsi izaba irimo cyane ko aya makipe ashobora no gutanga abakinnyi mu makipe y’igihugu atari u Rwanda gusa.

Gusa ku rundi ruhande ushobora gusanga nta shingiro ibi bifite kuko APR FC yakiriye Pyramids tariki ya 14 Nzeri mu gihe tariki ya 10 Nzeri Amavubi yari yakinnye, bivuze ko iminsi irimo ihagije.

Ibi kandi ni uko umwe mu bantu bari nzego z’umupira zinategura amarushanwa abibona aho mu kiganiro gisanzwe (atari interview) yabwiye ISIMBI ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma uyu mukino usubikwa.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports biravugwa ko ushobora kongera kwimurwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top