Siporo

Nta muntu urakora nk’ibyo nakoze kandi nta muyobozi wangaruye muri Rayon Sports - Robertinho mumvugo ikomeye -

Nta muntu urakora nk’ibyo nakoze kandi nta muyobozi wangaruye muri Rayon Sports - Robertinho mumvugo ikomeye -

Umunya-Brazil, Robertinho utoza Rayon Sports yavuze ko nta mutoza urakora nk’ibyo yakoze muri iyi kipe ndetse ko nta n’umuyobozi wayimugaruyemo ahubwo ari abafana.

Ni amagambo yatangaje nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2024-25 wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mutoza yavuze ko hari abantu bakwiye kujya bubaha ibyo yakoze kuko amateka afite muri Rayon Sports nta wundi uyafite.

Ati "Hari abantu bamwe bagomba kubaha ibyo umuntu amaze gukora, mwitonde Rayon Sports iri kumwe nanjye yatwaye ibikombe 4 ibona itike ya 1/4 cya CAF Confederation Cup nsezereye USM Alger, nta muntu n’umwe urakora nk’ibyo maze gukora hano."

Yakomeje avuga ko kandi no kugira ngo agaruke muri Rayon Sports atari ubuyobozi bwabikoze ahubwo ari abafaba babyifuje.

Ati "Byongeye kandi, ntabwo ari ubuyobozi bwampamagaye ngo nze hano, ni abafana babisabye, barampamagara baranyegera, babwira ikipe irampamagara nanjye ndabyemera kuko Rayon Sports yampaye amahirwe ya mbere muri Afurika kugira ngo nerekana icyo nshoboye."

Yavuze ko kandi hari abantu bavuga ko atazi Rayon Sports atanazi umupira w’u Rwanda, atari ukuri kuko nta mutoza w’umunyahanga uratsinda kumurusuha hanoi mu Rwanda.

Nyuma yo kugeza Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018, yaje gutandukana na Rayon Sports yerekeza muri Vipers FC yo muri Uganda na yo ayigeza mu matsinda, batandukanye yerekeza muri Simba SC na yo ayigeza mu matsinda.

Robertinho yavuze ko abafana ari bo bamwigaruriye muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 30-09-2024

    Robertinho azabikora

  • -xxxx-
    Ku wa 30-09-2024

    Robertinho azabikora

IZASOMWE CYANE

To Top