Siporo

Nta mutoza dufite - Abafana ba APR FC bariye karungu

Nta mutoza dufite - Abafana ba APR FC bariye karungu

Nyuma y’umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United, abafana b’iyi kipe bagaragaje kutishimira umutoza w’iyi kipe, Umufaransa Thierry Froger.

Wari umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino abafana ba APR FC bagaragaje uburakari aho bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo by’umutoza.

Aba bafana bagaragazaga kurakara, babanje kuririmba umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed watandukanye n’iyi kipe nabi n’ubu bakaba bari mu nkiko aho yareze iyi kipe muri FIFA.

Bati "Adil wacu! Adil wacu! Adil wacu!" Ni nako banyuzagamo bakaririmba ko nta mutoza bafite. Bati "Nta mutoza dufite, nta mutoza dufite, nta mutoza dufite!"

Si ibi gusa kuko banaririmbaga abakinnyi b’iyi kipe bibaza impamvu badakina nk’umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub ndetse n’umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme.

Bati "Shiboub wacu, Shiboub wacu! Bindjeme wacu, Bindjeme wacu!"

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 irusha Musanze FC inota rimwe, ikarusha Police FC ya 3 amanota 2 ni mu gihe Rayon Sports ya 4 ifite 24.

Nyuma y'umukino abafana ba APR FC bagaragaje kutishima
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Janvier
    Ku wa 7-12-2023

    Twe nkabafana ntabwo twishimye kubera imitoreze yumutoza mukwambere badushakire umutoza ushoboye

IZASOMWE CYANE

To Top