Siporo

Nta we yavugisha ngo yange - Kamis Hamis wa Gasogi ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports

Nta we yavugisha ngo yange - Kamis Hamis wa Gasogi ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports

Umukinnyi wa Gasogi United, Kamis Hamis yavuze ko nta bushobozi afite bwo guhakanira Rayon Sports mu gihe yaba yamweretse ko imwifuza.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu abafasha gushaka ibitego, ni umwaka we wa mbere muri Gasogi United ariko yagaragaje ubuhanga bukomeye.

Ni nabwo hatangiye kuza inkuru z’uko Rayon Sports yamwegereye, ari mu bakinnyi yifuza ngo abe yayijyamo mu mwaka w’imikino utaha.

Kamis Hamis ubwo yari abajijwe niba koko hari ibiganiro yagiranye na Rayon Sports, yavuze ko ntabyabayeho.

Ati "ikintu navuga kuri ibyo ntabwo mbizi, ariko wenda wasanga hari bamwe babizi neza. Oya ntabwo nigeze nganira na yo."

Abajijwe niba iramutse imwegereye yiteguye kuganira na yo, yagize ati "uko byagenda kose ntabwo wabyanga."

Kamis Hamis ni umukinnyi wa Gasogi United wayigezemo mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yayisinyiye imyaka 3 ubu akaba asigajemo ibiri.

Kamis yavuze ko Rayon imwegereye yiteguye kuganira nayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top