Siporo

Ntabwo nakinanye na Messi ahubwo Messi yakinanye nanjye - Samuel Eto’o asubiza umunyamakuru

Ntabwo nakinanye na Messi ahubwo Messi yakinanye nanjye - Samuel Eto’o asubiza umunyamakuru

Umunyabigwi wa Cameroun wanakiniye amakipe akomeye arimo Chelsea na FC Barcelona, Samuel Eto’o Fils ntiyemeranyijwe n’umunyamakuru wamubwiye ko yakinanye na Messi aho yabihakanye yivuye inyama.

Samuel Eto’o, arusha Messi imyaka 6, yageze muri Barcelona mu mwaka wa 2004 aho yasanze Messi ari mu ikipe ya kabiri amufasha kuzamuka mu ikipe ya mbere nk’uko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine arimo amenyereza Ansu Fati.

Nk’uko ikinyamakuru Marca cyabyanditse, uyu mukinnyi yabajijwe n’umunyamakuru icyo abona Ansu yigiye kuri Messi nk’umuntu bakinanye, aha niho yahise abitera utwatsi.

Ati "Oya. Biratandukanye ahubwo yakinanye nanjye. Sinigeze nkinana na Messi. Mu bihe byanjye, Messi yakinanye nanjye. Urumva ko bitandukanye cyane."

Eto’o wavuye muri iyi kipe muri 2009, agaruka ku kuba Messi yava muri Barcelona, avuga ko abona birenze amafaranga kuko Messi ari Barcelona na Barcelona ikaba Messi.

Eto'o ngo ntiyakinanye na Mess ahubwo Messi ni we wakinanye na we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ndayisaba jean marie vianney
    Ku wa 27-07-2021

    ariko.ninabyo Sha kuko ubundi etto yakinnye mbere cyane ya messi.ubwo rero.messi.niwe waje gukinana na samuel.etto fisi.

IZASOMWE CYANE

To Top