Siporo

Ntaho amara kabiri! Masudi Djuma watoje Rayon Sports yongeye kwirukanwa

Ntaho amara kabiri! Masudi Djuma watoje Rayon Sports yongeye kwirukanwa

Bisa nk’aho igikapu cy’umutoza Irambona Masudi Djuma gihora gifunze kuko muri iyi minsi nta kipe amaramo kabiri, Dodoma Jiji na yo yamaze kumwirukana.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo umutoza w’umurundi watoje ikipe ya Rayon Sports hano mu Rwanda, Irambona Masudi Djuma yagizwe umutoza w’ikipe ya Dodoma Jiji muri Tanzania.

Mu gihe yari ataramara n’umwaka umwe, iyi kipe yahisemo kumusezerera kubera umusaruro nkene aho mu mikino 6 ya shampiyona yari amaze gutoza yatsinzemo umwe, anganya 2 atsindwa 3, akaba yari ku mwanya wa 14 n’amanota 5.

Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi kipe yasohoye ni uko kandi yanafashe umwanzuro wo gusezerera abatoza bose bakoranaga na Masudi Djuma, ubu ikipe igiye kuba itozwa n’umutoza w’ikipe y’abana, Omary Mohammed.

Masudji Djuma akaba yari yagiye muri Dodoma Jiji nyuma y’iminsi mike asezerewe na Rayon Sports yo mu Rwanda kuko yasinye imyaka 2 nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza ni mu gihe tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa isesa amasezerano ye yari afitanye n’iyi kipe.

Masudi Djuma yirukanywe ku mirimo yo gutoza Dodoma Jiji
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top