Siporo

Ntibiremezwa niba ba myugariro babiri ba APR FC bagomba kubagwa

Ntibiremezwa niba ba myugariro babiri ba APR FC bagomba kubagwa

APR FC ni imwe mu makipe yugarijwe n’imvune aho harimo n’abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba bamaze iminsi badakina ari bo Niyomugabo Claude ndetse na Buregeya Prince.

Amakuru yavugaga ko aba bakinnyi bombi bashobora kubagwa, ubwo byaba bivuze ko bazagaruka mu kibuga umwaka utaha w’imikino ariko amakuru aturuka muri aba bakinnyi ni uko icyo cyemezo kitarafatwa.

Buregeya Prince usanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu mutima w’ubwugarizi amaze iminsi afite ikibazo cyo mu ivi.

Uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wungirije w’iyi kipe, aheruka mu kibuga tariki ya 11 Werurwe 2023 mu mukino wa shampiyona wo APR FC yatsinzemo Marines FC.

Gusa amakuru meza ni uko we kubagwa atari amwe mu mahitamo ahubwo yasabwe kuruhutsa ivi rye n’aho ubundi ntazabagwa.

Niyomugabo Claude, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso we amaze igihe kinini aho agiye kumara hanze y’ikibuga amezi atatu kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

Niyomugabo Claude aheruka mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wo APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, hari tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Claude wagize ikibazo cyo mu ivi, yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko gukira bikaba byaragoranye, amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi ni uko abaganga bamubwiye ko mu byo abara no kubagwa yaba abitekerezaho ko nabyo bishoboka.

Aba bakinnyi uko ari babiri bakaba batajyanye na bagenzi babo i Rubavu mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 uri bube uyu mukino bakina na Marines FC.

Buregeya Prince yasabwe kuruhutsa ivi rye
Niyimugabo Claude we ashobora kubagwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top