Siporo

Ntidukunda natwe ntituyikunda – KNC yavuze inkomoko y’ubukeba bwa Kiyovu Sports na Gasogi United

Ntidukunda natwe ntituyikunda – KNC yavuze inkomoko y’ubukeba bwa Kiyovu Sports na Gasogi United

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avuga ko ubukeba bw’ikipe ye na Kiyovu Sports bwaturutse ku birego iyi kipe ihora irega Gasogi muri FERWAFA bimwe na bimwe bidafite ishingiro.

Gasogi United irimo iritegura umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 izakiramo Kiyovu Sports, ni umukino iyi kipe ivuga ko yitegura nk’irimo kwitegura mukeba wayo.

Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964 ni mu gihe Gasogi United uyu ari umwaka wa 3 irimo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ni amakipe benshi batumva ubukeba bwayo aho bushingiye.

KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda ndetse nabo batayikunda, aho ahamya ko ubukeba bwabo bwavuye ku birego iyi kipe yagiye ibarega muri FERWAFA.

Ati “Uko biri kose Kiyovu Sports ni ikipe itadukunda natwe ntabwo tuyikunda, icya mbere niyo kipe imaze kuturega inshuro nyinshi, muri FERWAFA ntihaburamo ibirego bya Kiyovu birwanya Gasogi rimwe na rimwe basaba ko Gasogi bayimanura mu cyiciro cya kabiri, itanamanutse kuko itabikoreye, ubwo rero igize amahirwe yo kudutsinda yaba igiye kutubyina hejuru.”

Uretse kandi ibi birego, abayobozi b’aya makipe bafitanye amateka akomeza uyu mukino aho KNC yigeze kuvuga ko perezida wa Kiyovu ashobora kuba atega (betting) undi aramurega ndetse ahagarikwa imikino anacibwa amafaranga.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa tariki ya 15 Mata 2022. Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe, Gasogi United yatsinzemo imikino 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo umukino umwe.

KNC avuga ko Kiyovu Sports itabakunda nabo bakaba batayikunda bityo ko bagomba kuyitsinda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top