Ntwari Fiacre yabereye ikipe ye intwari ayigeza muri 1/4 batsinze Mamelodi Sundowns
Penaliti 2 za Mamelodi Sundowns umunyezamu w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre yakuyemo, zagejeje ikipe ye ya TS Galaxy muri 1/4 cya ’Carling Knockout Cup’ muri Afurika y’Epfo.
Mu ijoro ryakeye TS Galaxy yari yakiriye Mamelodi Sundowns zishakamo ikipe igera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup.
TS Galaxy yari yagiriye icyizere Umunyarwanda Ntwari Fiacre kubanza mu izamu ryayo, yaje no kubabera intwari abageza muri 1/4.
TS Galaxy yatangiye neza cyane kuko ku munota wa 13, Sphiwe Mahlangu yayitsindiye igitego cya mbere ni mu gihe ku munota wa 16, Mlungisi Mbunjana yayitsindiye igitego cya kabiri.
Mamelodi yagowe no kwishyura ibi bitego kugeza ku munota wa 56 ubwo Marcelo Allende yayitsindiraga icya mbere.
Ku munota wa nyuma w’inyongera w’umukino, Gaston Sirino yayitsindiye igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-2 bahita bitabaza iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura.
Bahise bajya muri penaliti maze Ntwari Fiacre arigaragaza. TS Galaxy niyo yateye iya mbere irayinjiza.
Ntwari Fiacre yagaruye ikipe ye mu mukino ubwo yakuragamo penaliti ya mbere ya Mamelodi Sundowns yatewe na Brian Onyango.
Vladimir Siladi wa TS Galaxy na we yayishushije, yari penaliti ya 4. Penaliti 5 zarangiye buri kipe ifite 4 bajya mu nyongezo.
Samir Nurković yateye penaliti ya 6 ya TS Galaxy arayinjiza maze Lesiba Nku wateye iya 6 ya Mamelodi Sundowns, Ntwari Fiacre ayikuramo afasha ikipe kugera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup kuri penaliti 5-4.
Ibitekerezo