Nubwo cyagiyeho miliyari 9, Amavubi ashobora kongera kujya gutira ikibuga
Nyuma y’uko Stade Huye ivuguruwe kugira ngo u Rwanda rujye ruhakirira imikino mpuzamahanga, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko u Rwanda nta kibuga rufite cyemewe.
Mbere y’uko hakinwa umunsi wa 3 n’uwa 4 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho u Rwanda ruzasura Benin rukanayakira tariki ya 28 Werurwe, CAF yasohoye ibibuga byemewe kwakira iyi mikino haburamo na kimwe cyo mu Rwanda.
Ni nyuma y’uko n’umukino w’umunsi wa 2 bawakiririye muri Senegal ariko bumvikana ko uwo kwishyura uzabera mu Rwanda, ni mu gihe Stade Huye yari itararangira kuvugururwa.
Mu gihe abanyarwanda bari bazi ko ubu byibuze bafite ikibuga kimwe cyemewe na CAF cyakinirwaho imikino mpuzamahanga cya Huye nyuma yo kuvugururwa gitwaye agera muri miliyari 9 frw, rukaba rwari rwaranahakiniye imikino imwe n’imwe mpuzamahanga nk’ijonjora rya CHAN rwakuwemo na Ethiopia, itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, batunguwe no kubona ko u Rwanda nta kibuga rufite cyemewe cyo gukinirwaho imikino mpuzamahanga.
Ibihugu 23 birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée, Burkina Faso, Gambie, Guinée Bissau, Cap-Vert, Niger, Centrafrique, Burundi... biri mu bihugu CAF yagaragaje ko bidafite ibibuga byakinirwaho imikino mpuzamahanga.
U Rwanda rufite kugeza tariki ya 7 Gashyantare rukaba rwamaze kwerekana ko ibyo Stade Huye ibura ibyujuje cyangwa rukagaragaza ahandi ruzakirira uyu mukino wo mu itsinda L na Benin tariki 28 Gashyantare 2023.
Ibitekerezo