Siporo

Nyifitiye ideni rikomeye - Imyaka 8 ya Blaise Itangishaka muri APR FC, yari yafashe umwanzuro wo kureka ruhago

Nyifitiye ideni rikomeye - Imyaka 8 ya Blaise Itangishaka muri APR FC, yari yafashe umwanzuro wo kureka ruhago

Uyu mwaka w’imikino nurangira, Blaise Itangishaka araba yujuje imyaka 8 akinira APR FC, imyaka avuga ko agifitiye ideni iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyane ko hari n’igihe yari agiye guhagarika gukina kubera imvune.

Mu mpeshyi ya 2016 ni bwo Blaise Itangishaka yasinyiye APR FC avuye muri Marines ni nyuma yo kwiga umupira w’amaguru mu ishuri riterwa inkunga na FC Barcelona ‘Aspire Academy’ yo muri Senegal.

Imyaka 8 amaze muri APR FC, ni imyaka itaroroheye uyu mukinnyi kubera ko igihe kinini yaranzwe n’imvune.

Mu kiganiro Blaise Itangishaka akaba na kapiteni wa 3 wa APR FC yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubu muri APR FC habaye mu rugo ari umwana uri mu muryango.

Ati "navuga ko hariya ari mu rugo, ni mu rugo kuko navuga ko ni yo kipe nakiniye mu Rwanda kuko kuva muri Marines nta gihe namazeyo, nahakinnye igice cy’umwaka, APR FC ni yo kipe yanjye urumva kumara imyaka 8 ahantu nk’aha, mu muryango nk’uyu ntako biba bisa, ni ishema kuri njye."

Yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC akiyirimo ideni rinini cyane bitewe n’ibyo yamukoreye n’ibyo yayihaye.

Ati "APR FC ndacyayirimo ariko nyifitiye ideni ririni cyane, sindayikorera ibyo yansabye kuko nagize imvune nyinshi cyane byatumye ngenda nsubira inyuma gusa ntibimbuza gukoresha neza umwanya mbonye, gusa APR FC ndacyayifitiye ideni rinini, gusa nzi ko igihe nkifite umwanya muri APR FC nzagerageza nkarikuramo."

Kubera imvune yagize, zagiye zimuzengereza uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yageze igihe afata umwanzuro wo kureka gukina ariko ubuyobozi bwa APR FC bumwumvisha ko azakira agakomeza gukina nk’ibisanzwe.

Ati "kugira imvune ukagenda ukagaruka, ukagira indi ukongera ukagenda ukagaruka ntabwo ari ibintu byoroshye, si buri wese wabibasha biba bigoye ariko nk’umuryango wa APR FC uwurimo byose birashoboka kuko yaba abayobozi bakubwira ko uzakira ukongera ukagaruka, ni ababyeyi kuri twe kandi baba batwifuriza ibyiza, bari mu bantu banteye imbaraga z’uko ngomba kuguma mu mupira kandi ubu numva ko meze nta mvune umwaka urashize."

Blaise Itangishaka avuga ko mu myaka amaze muri APR FC uretse imvune zamugoye n’aho ubundi yahagiriye ibihe byiza kuko ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda yabashije kubyegukana ari kumwe n’iyi kipe, yashimiye bagenzi be bakinanyemo kuko n’igihe yabaga arwaye bamworoherezaga akazi bakamufasha gusogongera ku byishimo.

Blaise kandi avuga ko yumva atarasaza ku buryo agifite n’inzozi zo kuba yazerekeza gukina hanze y’u Rwanda nk’uko byari indoto yakuranye.

Ni we mukinnyi umaze imyaka myinshi muri APR FC
Igihe kinini yakimaze afite imvune
Ubu avuga ko ameze neza nta kibazo afite
Blaise Itangishaka (22) yagiranye ibihe byiza na APR FC kuko batwaranye buri gikombe
Ashimira abakinnyi bagenzi ko n'igihe yari arwaye batamutengushye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Orivie
    Ku wa 3-03-2023

    Murakoze kunkuruyanyu muduhaye mujye mubikora gutso

IZASOMWE CYANE

To Top