Nyina amwita Camavinga, Josh w’imyaka 15 ukina muri Canada yahuye na Jimmy Gatete
Umunyarwanda ukiri muto w’imyaka 15 ukinira CF Montreal, Josh Duc Nteziryayo yahuye na Jimmy Gatete, ni umwe mu bo ikipe y’igihugu ikwiye guhanga amaso mu minsi iri mbere.
Uyu mwana w’imyaka 15 akaba akina mu mutima w’ubwugarizi akaba afite metero na 1.83, yahuye n’umunyabigwi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete aho bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bahuye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Arizona aho ikipe ye ya Montreal U17 yitabiriye amarushanwa arimo kubera muri uyu Mujyi.
Uyu akaba ari umuhungu wa Iradukunda Liliane utuye muri Canada akaba ari umubyeyi ukunda kugaragaza ko ashyigikiye umuhungu we cyane, inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga akunda gusangiza abamukurikira aho we anamwita Camavinga (Umufaransa ukinira Real Madrid muri Espagne).
Ubu butumwa buragira buti “ndi umufana w’uyu muhangu w’u Rwanda, njye mwita Camavinga, mfite amatsiko yo kubona ibyo ahazaza haguhishiye Josh.”
Ni kenshi kandi yagiye agaragaza ko azishimira kubona umuhungu we yambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Uretse ibi kandi Liliane nubwo aba muri Canada akunda kugaragaza ko akunda u Rwanda binyuze cyane cyane mu butumwa anyuza ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba atewe ishema n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Ibitekerezo
NDIHOKUBWAYO Jeremie
Ku wa 9-12-2023Nakomeze yitabweho wazabona natwe tubona umukinnyi ukomeye we akazadufasha aho bakurube bananiwe murakoze
NDIHOKUBWAYO Jeremie
Ku wa 9-12-2023Nakomeze yitabweho wazabona natwe tubona umukinnyi ukomeye we akazadufasha aho bakurube bananiwe murakoze
Umugwaneza yannick
Ku wa 8-12-2023Courage kbx%!
Mugenzi theogene
Ku wa 7-12-2023Nakomeze yitabweho wenda yazadufasha