Nyina wa Cristiano yavuze ku byo gukoresha abapfumu ngo batandukanye Ronaldo na Georgina Rodriguez, yitabaje abanyamategeko
Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yavuze ko yamaze kwitabaza abanyamategeko be ngo bamufashe gusukura izina rye ririmo kwanduzwa n’itangazamakuru umunsi ku munsi.
Hamaze iminsi havugwa uruntu runtu mu mubano w’ikirangirire muri ruhago gikomoka muri Portugal, gikinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo ndetse n’umukunzi we, umunyamideli ukomoka muri Espagne, Georgina Rodriguez.
Nyuma nibwo ibitangazamakuru muri Portugal byatangiye kwandika ko ubyihishe inyuma ari nyina wa Cristiano Ronaldo ari we urimo gukoresha abapfumu ngo atandukanye Cristiano na Rodriguez ndetse ko ari we wagiye utuma badashyingiranwa kuko akeka ko uyu mugore yaba agenzwa n’amafaranga y’umuhungu we.
Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yabaye uwa mbere mu kunyomoza aya makuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ati "nafunguye imbuga nkoranyambaga nsangaho amakuru ateye isesemi atari n’ukuri... kuri iyi nshuro ntabwo bizagenda gutyo gusa. Yaba iki kinyamakuru cy’umwanda cyangwa ugiha amakuru."
Yakomeje avuga ko arambiwe aya makuru y’ibihuha avugwa ku muryango we.
Ati "turi mu gihe aho buri kimwe kiba ngo gitwike. Nanga aya makuru, iki kinyamakuru n’ibyo batanganza. Mama ari hafi kuzuza imyaka 70, yanyuze muri byinshi muri ubu buzima ngo akuze abana be, njye ubwanjye zashyira iherezo ku wo ari we wese wazanye igitekerezo cyiza cyo gutangaza iyi nkuru."
Nyina Maria Dolores Aveiro na we abinyujije kuri Instagram akaba yavuze ko atari ko bizahora, ubu yamaze kubimenyesha abanyamategeko be.
Ati "ndahamya ko uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi 2023 namaze kuvugana n’abanyunganira mu mategeko ngo basukure izina ryanjye ku bw’umuryango wanjye no ku bw’icyo basobanuye mu buzima bwanjye."
Yavuze ko kimwe mu binyamakuru bizwi muri Portugal cyamwanditseho inkuru y’ibihuha bakanatuka izina ry’umuryango we kugira ngo gikomeze kumenyekana.
Avuga ko cyatangaje amakuru ateye ubwoba y’ibihuha aho basa nabamushinje gushaka gutwara ibyinshimo by’umwe mu bana be.
Ati "iyi nkuru ivuga ibintu biteye ubwoba, ko nashatse gutwara ibyishimo by’umwe mu bana banjye, ibyo ni ibihuha bitabayeho bigamije kutubabaza. "
Yakomeje agira ati "ntabwo nzigera nemera ko abo bantu batari abanyamwuga bakoresha izina ryanjye baryangiza."
Yavuze ko agiye kugira icyo akora atari ukwirinda n’abe gusa ahubwo ari no kugaragaza ko ibyatangajwe byose ari ibinyoma.
Yavuze ko hagomba kubaho igikorwa cyo kwirwanaho iyo bigeze ku kintu cy’agaciro bafite ari wo muryango.
Ati "ndashimira abankurikira bakananyubaha n’abanjye, mwitondere ibyavuzwe bikanandikwa, hagiye kubaho kwitabara nyuma y’aya makuru ababaza, agasiga dusiga nta bwinyagamburiro iyo bigeze ku mutungo w’agaciro wacu ari wo muryango."
Ati "abazukuru banjye bamwe bazi gusoma, bakumva n’ibyo bantu bavuga ni yo mpamvu ntazacika intege kugeza iki kingamakuru kigaragaje buri kimwe cyanditse."
Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez batangiye gukundana 2016 bahuriye mu Mujyi wa Madrid muri Espagne aho yakiniraga Real Madrid undi acuruza mu iduka rya Gucci. Bamaze kubyarana abana 3.
Ibitekerezo