Siporo

Nyina wa Diamond yavuze imyato Zari

Nyina wa Diamond yavuze imyato Zari

Sanura Kassim ‘Mama Dangote’ akaba nyina w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz avuga ko mu bakazana be bose(ababyaranye n’umuhungu we), Zari Hassan ari we akunda kuko yamubyariye abazukuru beza.

Mu kiganiro na Global Publishers, yavuze ko abantu bakeka ko afitanye ikibazo na Zari bibeshya kuko Zari ari umutima we.

Ati"nuvuga izina rya Zari, uwo ni wo mutima wanjye, ikindi yambyariye abazukuru babiri beza(Nilan na Tiffah). Nta kibazo na kimwe kiri hagati yanjye na Mama Tiffah".

Yakomeje avuga ko n’ibyavuzwe ko buri umwe yaborotse undi ku mbuga nkoranyambaga atari byo ndetse ko bitanabaho.

Ati"Ibyo bintu hagati yanjye na Zari sinzi ko byabaho, turavugana kuri WhatsApp buri munsi, no kuri Instagram, abantu bamenye ko Zari ari we roho yanjye nta kindi."

Uretse Zari, Diamond kandi yabyaranye na Hamisa Mobetto umwana w’umuhungu witwa Dylan, abyarana na Tanasha Donna undi na we w’umuhungu witwa Naseeb Jr.

Akunda Zari kuko yamubyariye abazukuru beza
Ngo nta kibazo na kimwe afitanye na Zari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top