Siporo

Nyina wa Hakimi yatunguwe n’ibyo umuhungu we yakoze ariko ahamya ko amushyigikiye

Nyina wa Hakimi yatunguwe n’ibyo umuhungu we yakoze ariko ahamya ko amushyigikiye

Nyina wa Achraf Hakimi, Saida Mouh yavuze ko ibyo kuba umuhungu we yaramwanditseho imitungo ye yose ntabyo yari azi.

Ni nyuma y’inkuru zaje zivuga ko umugore wa Hakimi Achraf, Hiba Abouk yasabye gatanya yifuza ko imitungo yose Hakimi afite bayigabana.

Uyu mugore yatunguwe no kubwirwa ko nta mutungo n’umwe uyu mukinnyi afite umwanditseho ndetse n’umushahara wa miliyoni ku kwezi w’amadorali ahembwa unyura 80% binyura kuri konti ya nyina.

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse bamwe babifata nk’urwenya cyane ko kugeza uyu munsi ari Hakimi na Hiba Abouk nta kintu barabitangazaho.

Nyina w’uyu mukinnyi ukomoka muri Morocco ukinira PSG mu Bufaransa, yabwiye itangazamakuru ryo muri Morocco ko ibyo kumwandikaho imitungo ntabyo umuhungu we yamubwiye kandi ko niba yaranabikoze ngo yirinde ntabyo nabyo azi.

Ati “niba hari igikorwa icyo ari cyo cyose yafashe ngo yirinde, ntacyo mbiziho.”

Yakomeje avuga ko uretse ko abaye yaranabikoze yumva nta kibazo kirimo.

Ati “ubundi ikibazo kirihe ayo makuru abaye ari ukuri? Umuhungu wanjye abaye atabikoze ntabwo yazabasha gucika uriya mugore.”

Umugore wa Hakimi, Abouk yasabye gatanya nyuma y’uko umugabo we ashinjwe guhohotera umukobwa w’imyaka 24, Abouk yifuzaga ½ cy’imitungo ya Hakimi ariko asanga nta mutungo n’umwe umwanditseho.

Nyina wa Achraf yavuze ko ibyo kwandikaho imitungo n'umuhungu ntabyo yari azi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top