Siporo

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi asezeye itangazamukuru, Tidjara Kabendera agiye kongera kumvikana kuri radio

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi asezeye itangazamukuru, Tidjara Kabendera agiye kongera kumvikana kuri radio

Tidjara Kabendera wakoreraga Radio Rwanda, agiye guatngira kumvikana kuri Radio ya Vision FM ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 23 Ukuboza 2020 nibwo Tidjara Kabendera yatangarije abantu ko yamaze gusezera muri RBA nyuma y’imyak 17 ayikorera.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI yavuze ko yari amaze imyaka 3 atekereza gusezera byaranze, ahamya ko ataretse itangazamakuru ariko na none hari ibindi agiye gukora bimwinjiriza amafaranga.

Amakuru ISIMBI yamenye yakuye mu buyobozi bwa Vision FM ivugira kuri 104.1 FM, ni uko ku kigero cya 80% ari umukozi w’iyi radio ndetse ashobora kuzerekanwa mu nama izaba ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Biteganyijwe ko azajya akora mu kiganiro Vision Drive gitambuka kuri iyi radio kuva saa 15h kugeza saa 17h gisanzwe gikorwa na Bigman.

Kugeza ubu iyi radio nta biganiro birimo gutambuka kuko hari amavugururwa arimo gukorwa muri studio z’iyi radio.

Tidjara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi, yakoze n’ibindi bitandukanye nka ‘Kazi ni Kazi’, ‘Amahumbezi’ Twegerene’ n’ibindi.

Tidjara Kabendera agiye kumvikana kuri Vison FM
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habyarimana charles
    Ku wa 19-01-2021

    Nakore akazi areke gusezera amagambo aracyayafite

  • Muneza Vedaste
    Ku wa 18-01-2021

    Amavubi tuyarinyuma akomerezah kuko tudahar nibagir imaraga sogusohocyer iguhungu.

  • -xxxx-
    Ku wa 18-01-2021

    Ik

  • -xxxx-
    Ku wa 18-01-2021

    Ik

  • VYAMUNGU Nestor
    Ku wa 17-01-2021

    Emw ushima afise abakunzi beshi ngio rro iyindi radio yo mu rwanda ngie kuza ndumvriza hubwo bazomuh ibiganiro vyishi

  • Theoneste
    Ku wa 17-01-2021

    Nishimiye kongera kugaruka kwa Tidyara kabendera mwitangazamakuaru

  • Nshimyumukiza jean pierre
    Ku wa 17-01-2021

    Nakomerezaho turamwera cyane

  • ishimwe nassan
    Ku wa 16-01-2021

    murakoze kubiganiro mutanze ariko musabwe kwegera ubuyobozi bw vision fm kuruta gutanga inkuru itujuje ubuziranenge ubuyobozi bw vision fm murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top