Siporo

Nyuma y’imvune yakanze benshi Osalue wa Rayon Sports yataniye imyitozo

Nyuma y’imvune yakanze benshi Osalue wa Rayon Sports yataniye imyitozo

Nyuma y’uko agize imvune benshi bakikanga ko ashobora no kubagwa, umukinnyi ukina mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Raphael Osalue yasubukuye imyitozo.

Tariki ya 5 Gashyantare 2023, mu mukino w’umunsi wa 18 wo Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, Osalue yaje kugira imvune mu ivi ry’iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.

Uyu musore yasohotse mu kibuga agaragaza kubabara cyane ndetse benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari bazi ko ishobora kongera kubagwa nk’uko yabazwe mu ivi ry’ibumoso.

Inkuru yaje kuba nziza nyuma y’ibizami byo kwa muganga byakozwe bigaragaza ko nta kibazo afite cyatuma abagwa.

Raphael Osalue akaba yaratangiye imyitozo ku wa Kane w’icyumweru gishize ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 9 Gashyantare 2023 ndetse amakuru avuga ko ashobora kuzagaragara ku munsi w’umunsi wa 21 bazasuramo Rutsiro ashobora kuzawukina.

Raphael Osalue yatangiye imyitozo nyuma y'imvune ikomeye yagize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top