Nyuma y’imyaka 13, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yabonye ubwenegihugu (AMAFOTO)
Nyuma y’imyaka 13 akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Kenneth Gasana yamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda byemewe n’amategeko.
Kenneth Gasana wavukiye muri Amerika muri Leta ya Texas mu 1984, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2009, ubu akaba ari muri REG BBC.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo yarahiriye kuba umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, yarahiriye mu karere ka Gasabo.
Ni indahiro yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.
Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko kuba yari atarahabwa ubwenegihugu ari kubushake bwe kuko ni kenshi yagiye abisabwa ndetse akabwirwa kuzana umuryango we mu Rwanda ariko akaba yari atarafata icyemezo cyane ko amategeko yamwereraga gukinira u Rwanda nubwo nta bwenegihugu yari afite.
Yatangiye urugendo rwe rwa Basketball muri 2007 ubwo yajyaga kugerageza amahirwe ngo arebe ko yabona ikipe imufata yo muri NBA ariko ntibyamuhira. Muri 2010 yakiniye ikipe ya Chabab Rif Al Hoceima yo muri Maroc.
2014 yahise yerekeza mu Misiri mu ikipe ya Gezira yakiniye umwaka umwe agahita asubira muri Amerika mu ikipe ya Texas Fuel. 2018 Yasubiye muri Maroc mu ikipe ya Ittihad Tanger ayikinira umaka umwe ahita yerekeza muri REG yo mu Rwanda atatinzemo kuko mu Kwakira 2019 yahise asinyira Patriots BBC yakiniye imyaka 2 ayifasha kugera muri ½ cya BAL nubwo bataherenze. Aheruka gusinyira REG aho yatangiye kuyikinira muri BAL irushanwa yanasezerewemo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, @umwigemepo yakiriye Indahiro y'umukinyi w'Ikipe y'Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana wahawe Ubwenegihugu bw'u Rwanda;@CityofKigali@RwandaLocalGov pic.twitter.com/RubwsvJNjZ
— Gasabo District (@Gasabo_District) May 24, 2022
Ibitekerezo