Nyuma y’imyaka 4 Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 inayitwara igikombe (AMAFOTO)
Rayon Sports yegukanye igikombe cya RNIT Savings Cup itsinze Kiyovu Sports yasoje ari abakinnyi 10, 3-0, yaherukaga gutsinda iyi kipe 2019.
Uyu munsi nibwo habaye umukino wa nyuma w’irushanwa "RNIT Savings Cup" wahuje Rayon Sports yasezereye AS Kigali na Kiyovu Sports yasezereye Etoile del’Est ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Ni irushanwa ryateguwe n’ikigega cyo kwizigamira "RNIT Iterambere Fund" ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri "B&B Burudani Mix Festival III".
Amafaranga abafana baguze muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup ikaba yarahise iba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega cya RNIT Iterambere Fund.
Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wegukanywe na Etoile del’Est itsinze AS Kigali 1-0 aho yahawe imidali na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ku munota wa 2 w’umukino, Nizeyimana Djuma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura ushyira mu rushundura.
Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 7 ariko umunyezamu Emmanuel Kalyowa awohereza muri koruneri.
Rayon Sports yari yacuritse ikibuga yaje kubona amahirwe ku munota wa 13 ariko Esenu awuteye umunyezamu awukuramo.
Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan akoreye umupira mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.
Kuri uyu munota kandi Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Tuyisenge Hakim yasimbuye Mugenzi Cedric.
Rayon Sports nayo yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ku munota wa 42 aho Youssef Rharb wavunitse yasimbuwe na Ndekwe Felix. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 53, Kiyovu Sports yabonye ikarita itukura yahawe Eric Iracyadukunda ku ikosa yakoreye Ojera maze ahabwa umuhondo wa kabiri. Byari bivuze ko Kiyovu Sports iminota isigaye bagiye kuyikina ari 10.
Ku munota wa 60 Matata yasimbuwe na Mugunga Yves ni mu gihe Musengo yasimbuye Kalumba Brian.
Kiyovu Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego biranga ahubwo Rayon Sports iza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 74 cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 85, ni ku mupira Ojera Joackiam yahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze bikanga
Baale ahita ashyira mu nshundura. Umukino warangiye ari 3-0.
Imyaka 4 yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports, yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.
Rayon Sports ikaba yahise yegukana igikombe cya RNIT Savings Cup ihabwa miliyoni 3 n’imidali ni mu gihe Kiyovu Sports yahawe imidali na miliyoni n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Muhawenimana Serge fiston
Ku wa 8-09-2023Kiyovu ni yihangane guterwa mpaga bibaho mugihe mutageze mukibuga
Muhawenimana Serge fiston
Ku wa 8-09-2023Kiyovu ni yihangane guterwa mpaga bibaho mugihe mutageze mukibuga